MPORE

Nuko irambwira iti MPORE  mwana wanjye
Nakurwaniriye kuva ukivuka,
Ngukuza nguhoza hafi yanjye ngudahogora,
Nzabana nawe iminsi yose,
Ndirahiriye ntacyo uzamburana.

MPORE mwana wanjye,
Iyi si si paradizo,
Hoya shenge n' urujya n'uruza rw' ibibazo,
Uzahura na byinshi bikugora,
Ariko impore mama, nguhora hafi,
Uzantabaze nanjye nzatabara n' ingoga.
 
MPORE mwana wanjye,
Hora uhoze n' abandi,
Unkorere unkunde,
Unkunde unkundishe n' abandi,
Unkundire nkuyobore,
Nguhundagazeho imigisha.
 
MPORE mwana wanjye,
Satani araguhigisha uruhindu,
Hasi hejuru ngo akugushe,
Ariko humura murusha ububasha,
Aho agutegeye niho ngutegerereje.
 
MPORE....
Nzakurwanira nkurwanire ishyaka,
Ngusige nkunogereze,
Ngukunde ngukundwakaze,
Hoya ntacyo uzaba mpari.
 
MPORE mwana wanjye ndagukunda!!! 
 


RWAGASANA MPORE Edwige, Kanama 2020.
 

 

2 comments:

  1. ๐Ÿ‘๐Ÿพ๐Ÿ‘๐Ÿพ๐Ÿ‘๐Ÿพ

    ReplyDelete
  2. Urakoze cyane ku muvugo mwiza Edwige๐Ÿ™๐Ÿฝ๐Ÿ™Œ๐Ÿฝ

    ReplyDelete